RFL
Kigali

Ni umukozi mwiza- Bull Dogg ku mpamvu yifashishije Bushali kuri Album ye 'Impeshyi 15'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2024 15:41
0


Umuraperi Ndayishimiye Mark Bertrand wamamaye nka Bull Dogg, yatangaje ko imwe mu ndirimbo igize Album ye nshya yise "Impeshyi 15" yayikoranye na Hategenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, kubera ko ari umuhanzi w'umukozi kandi wamufatiyeho urugero.



Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ubwo yari yitabiriye igitaramo Bushali yamurikiyemo Album ye "Full Moon" iriho indirimbo 17, cyabereye muri BK Arena yari yahurijemo inshuti ze za hafi.

Bushali yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gukora Hip Hop kubera gukunda Bull Dogg n'ibihangano bye. Yavuze ko ari umuhanzi wamuciriye inzira, wamugiriye inama, kandi wagiye amushyigikira mu bihe bitandukanye mu bikorwa bye.

Bull Dogg yabwiye InyaRwanda ko bimukora ku mutima iyo yumva umuhanzi mugenzi we avuga ko ibyo akora ari we wabaye imvano, kandi nanone ni umugisha ukomeye kuri we.

Ati "Ni ibyishimo! Kuko iyo watumye umuntu akora ikintu kandi akagera ku rwego nk'urwe, uba wumva ko ibyo wakoze bitapfuye ubusa. Ni ukuvuga ngo kugira ngo ibyo navuze abyumve, abigendereho cyangwa n'uruhare nagize muri Hip Hop rutuma nawe ayikora njyewe mpita numva ko ari ikintu cy'agaciro kuri njyewe no ku bandi bakizamuka."

Bull Dogg yavuze ko Bushali yamaze kumenya ikibuga cy'umuziki, ari nayo mpamvu adakwiye gucika intege, ahubwo akwiye kubakira ku mugisha Imana yamuhaye mu muziki. Ati "Buriya ugomba gufatirana aho ibintu bigeze. Kandi aho bigeze kuri Bushali ni byiza cyane."

Yasabye Bushali gukomeza gushyigikira abakiri bato nk'uko yabigaragaje mu bihe bitandukanye, kandi akigira ku bakuru mu muziki. Ati "Ibyo ngibyo bizamuherekeza mu muziki we nk'uko natwe byaduherekeje." 

Bull Dogg yavuze ko nyuma y'uko Bushali amuritse Album 'Full Moon', nawe ari kwitegura gusohora 'Impeshyi 15' kandi izaba iriho indirimbo yakoranye na Bushali. Ati "Kuri Album yanjye Bushali ariho." Mu gusubiza, Bushali yavuze ati "Ntabwo naburaho, njye nditeguye."

Bull Dogg aherutse kuvuga ko kuri Album harimo indirimbo yakoranye na Riderman n’abandi bahanzi bashya bakomeye muri iki gihe. Yavuze ko yakoze ibi kubera ko kuri Album ye iheruka ‘Kemotheraphy I’ yifashishije abaraperi batanga icyizere muri iki gihe.

Ati “Kuri Album ‘Kemotheraphy’ nashyizeho P-Fla, nshyiraho na Fireman, nashyizeho n’undi mukobwa witwa Montez, ariko urumva iriya twayikoze muri Covid-19, utibagiwe ko hariho na Green-P. Kuko urumva muri Covid-19 nibo nabashije kubona, kuko nari nkeneye abaraperi cyane bakomeye.”

Akomeza ati “Ariko kuri iyi ngiyi (agiye gusohora) nagerageje gukorana n’abaraperi bashya iyo ngiyo ndi gukoraho nise ‘Impeshyi 15’. Nagerageje gukorana n’abo mu kiragano gishya.”

Muri Nzeri 2021, ni bwo Bull Dogg yasohoye Album yise ‘Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya ‘Old school’.

Hariho indirimbo nka 'Kabuhariwe' yakoranye na Green P na P Fla, 'Ku Isonga' yakoranye na Fireman n'iyitwa 'King Salomon' yakoranye n'uwitwa Linda Montez.

N'izindi yakoze ku giti cye zirimo: Kemo Style, Byukuri, Kun Faya Kun, Old School, i Ndera, Super Kemo, Kaburini, Street Nigga na Pay Attention.


Bull Dogg yatangaje ko yifashishije Bushali kuri Album ye kubera ko ari umukozi mwiza


Bushali yashimiye Bull Dogg wamubereye urufatiro rwo kuba muri iki gihe akora umuziki

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘KEMOTHERAPHY’ YA BULL DOGG

REBA KU MUNOTA WA 7 BULL DOGG AGARUKA KU MIKORANIRE YE NA BUSHALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND